Kubaka Ibyumba by'Amashuri

Kuri uyu wa 01Kamena 2020, mu Mirenge yose igize Akarere ka Karongi hatangijwe ibikorwa byo kubaka ibyumba by'amashuri.

Ibikorwa byatangijwe n'umuganda wo gusiza ibibanza. Ku rwego rw'Intara y'Iburengerazuba iki gikorwa cyatangirijwe mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rugabano:

Igikorwa kitabiriwe na: Hon. Governor w'Intara Munyentwari Alphonse, Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara Maj.Gen. A. KAGAME, Umuyobozi wa RF mu Ntara Col. Mukasa Cyubahiro, Umuyobozi wa RIB mu Ntara, Mr Gasirabo, PES/West, Uwambajemariya Florence.

Aba bashyitsi bari kumwe kandi n'Abagize Inama y'Umutekano Itaguye, y'Akarere ka Karongi bayobowe na Mayor, Mukarutesi Vestine ari kumwe

Uyu muganda witabiriwe n' Abaturage bo mu Murenge wa Rugabano.

Ibikorwa byakozwe

·       Hashijwe Ibibanza  bizubakwaho ibyumba by'amashuri 7.

·       Nyuma y'Umuganda, Abayobozi baganirije Abaturage. Umushyitsi Mukuru, Hon. Governor, yashimiye Abaturage  ubwitabire bagize, anabasaba gukomeza kugira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kwiyubakira aya mashuri.

Akarere ka Karongi gafite gahunda yo kazubaka ibyumba by'amashuri 725 ubwiherero 1048.

Ibi Ni mu rwego rwo Kugabanya ubucucike mu byumba by'amashuri, Kugabanya urugendo abanyeshuri bakora, hagamijwe Ireme ry'Uburezi nk'inkingi y'iterambere rirambye.