Karongi ishimirwa ingamba zo guhangana na Covid19

Kuri uyu wa mbere, tariki 08  Kamena  2020, Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba, Munyentwari Alphonse, ari kumwe na Umunyamabanga Uhoraho muri MINALOC, Dusengiyumva Samuel, n'Umuyobozi mukuru wa RBC, Dr. Nsanzimana Sabin, basuye Akarere ka Karongi, muri gahunda yo kureba ibijyanye n'ishyirwamubikorwa ry'amabwiriza yo kwirinda Covid19.

Aba bashyitsi bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukarutesi Vestine, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere Wungiririje Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Niragire Theophile. Ni mu nama yabereye ahakorera itsinda rikurikirana amakuru ajyanye na Covid19 (Covid-19 Command Post), ahazwi nko kuri Santé, mu Murenge wa Bwishyura.

Abayobozi bafashe ijambo bashimye uburyo Covid Command Post ya karongi ikora neza ndetse banagaragaza ko hari amasomo utundi turere twakwigira kuri Karongi, banagaragaza ibyakongerwa mu bikorwa kugira ngo birusheho kugenda neza.

Indwara ya Covid 19, mu Rwanda imaze igihe kirenga amezi 2 igaragaye, abaturage bakaba bakangurirwa kwirinda iyi ndwara

1. Bakaraba intoki n'amazi meza n'isabune kenshi

2. Kwambara neza agapfukamunwa igihe cyose umuntu agiye hanze y'urugo

3. Kudakora ingendo zitari ngombwa

4.Kwirinda kujya mu bice byashyizwe mu kato

5. Kutegerana ahubwo abantu bagahagarara bahanye intera ya 1m.

6. Gutanga amakuru igihe cyose umuntu agize bimwe mu bimenyetso bya Covid-19

Indwara ya Covid 19, ifata imyanya y'ubukumekero