Ibyumba by'amashuri byatangiye kubakwa

Kuri uyu wa 20/06/2020 hakozwe umuganda wo gutangiza ku mugaragaro inyubako z' ibyumba by' amashuri n' ubwiherero;  mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende n'ubucucike  mu mashuri.

Umushyitsi, abayobozi n'abaturage bafatanyije gusiza ibibanza

Ku rwego rw'Akarere, umuganda wakorewe kuri  sites zizubakwaho ari zo GS Nyagatovu ho mu Murenge wa Rubengera,  GS Gitesi mu Murenge wa Gitesi  na GS Misagara mu Murenge wa Rugabano.

Iyi gahunda yitabiriwe  na Hon.  Rosemary MBABAZI Ministiri w'urubyiruko n' umuco, ACP MURENZI SEBAKONDO Umuhuzabikorwa wa Task force y'inyubako z'amashuri mu Ntara y'Iburengerazuba bakaba bakiriwe n'Umuyobozi w'Akarere  Madame MUKARUTESI Vestine, Umuyobozi w'Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho myiza, MUKASE Valentine,  Umuyobozi w'Akarere Wungiririje Ushinzwe Ubukungu, NIRAGIRE Theophile, inzego z'umutekano n'abaturage

Abaturage batanyije n'inzego z'umutekano n'ubuyobozi basiza ibibanza bizubakwaho ibyumba by'amashuri

Muri uyu muganda Honorable Minister afatanyije n'aba bashyitsi bashyize ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ibyumba by'amashuri 6 n'ubwiherero 6 kuri GS Nyagatovu anafatanya n'abaturage gusiza ikibanza. Hashyizweho ibuye ry'ifatizo ahazubakwa ibyumba by'amashuri 7 n'ubwiherero 6 kuri GS Misagara n' ahazubakwa ibyumba by'amashuri 7 n'ubwiherero 6 kuri GS Gitesi.

 

Hatanzwe ubutumwa bwibanze ku

-Kwihutisha imirimo yo kubaka ibi byumba no

-Gufata neza izi nyubako zigiye kubakwa ndetse n'izihasanzwe,

-Isuku,

-Kongera ireme ry'uburezi no 

-Gukomeza kwirinda COVID-19.

 Ministiri w'urubyiruko n' umuco, Hon. Rosemary MBABAZI afatanyije n'Umuyobozi w'Akarere, Mukarutesi Vestine bashyizeho Ibuye Fatizo batangiza ku mugaragaro iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri

Mu Karere ka karongi hazubakwa ibyumba by'amashuri 734 n'ubwiherero 1048 (ibyumba by'amashuri 226 n'ubwiherero 300 ku bufatanye na World Bank, ibyumba by'amashuri 508 n'ubwiherero 748 ku bufatanye na Mineduc).