Minisitiri w'Ubuzima yasuye Akarere

Kuri uyu wa 25, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Mgamije Daniel, ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Uhagarariye Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima WHO, Dr. Kasonde. Muri uru ruzinduko kandi hari n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence.

Minisitiri aganiriza abandi bayobozi bari kumwe

Minisitiri   yasuye   icyambu cya Ruganda areba imikorere y’Isoko Mpuzamipaka (cross boarder marketing.)Nyuma yaho yasuye  Covid-19 Command Post y’Akarere ka Karongi, aho yashimiye abagize command Post ku bikorwa bitandukanye bakora cyane cyane mu gihe hagaragaraga ubwandu ku bantu no muri Congo bari baremye isoko ry'amatungo rya Cross boarder,  ashimira ingamba zafashwe zatumye ubwandu butagera mu baturage bakoranaga ubucurizi, harimo gukoresha ikoranabuhanga mu kwishyura hakoreshejwe telephone hirindwa ihererekanywa ry'amafranga mu ntoki ndetse ko n'abanyecongo bagumaga mu bwato n'abandi bakaguma hakuno.

Nubwo iri soko rifunze , hari ibikorwaremezo biri kuhakorerwa ku buryo ryazafungurwa mu munsi iri imbere, ubwato bugomba kujya bubanza guterwa imiti ibusukura mbere yuko bujyamo andi matungo.

Akarere ka Karongi nka kamwe mu tugize Intara y’Iburengerazuba, kakaba kandi gaturiye Ibice byagaragayemo ubwandu bwa Covid-19, gakomeje gushimirwa imbaraga zishyirwa mu kwirinda ubwandu bw’iyi ndwara. Kwirindi Covid-19 ni inshingano ya buri muntu, hubahirizwa amabwiriza arimo kwambara
- Agapfukamunwa

-Gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune

- Kwirinda kwegerana, abantu bagahagarara ku ntera ya metero

- Kutajya mu bice byashyizwe mu Kato kubera iki cyorezo

-Gutanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi n’iz’ubuzima Igihe ugaragaweho n’ibimenyetso bya Covid-19.