Inama Njyanama

Kuri uyu wa 30Kamena 2020, Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi yateranye.

Iyi nama yayobowe na Perezida w'Inama Njyanama, Bwana Mutangana Frederic, yitabiriye n'abajyanama ndetse n'abayobozi bo mu zindi nzego harimo n'iz'umutekano.

Ni Inama ya nyuma y'umwaka wa 2019/2020, ikaba igamije kureba

1. Ishyirwamubikorwa ry'Imyanzuro y'Inama isanzwe n'idasanzwe z'Inama Njyanama zabaye mu bihe bishize (tariki ya 17/12/2019 na 13/02 na 06/3/2020)

2. Ishyirwamubikorwa ry'Ingengo y'Imari y'Umwaka w'ingengo y'imari 2019/2020 no kwemeza Ingengo y'imari ya 2020/2021

3. Kugaragarizwa Aho Imihigo 2019/2020 igeze ishyirwa mu bikorwa

4. Kugaragarizwa ibikorwa bya za Komisiyo

5. Kwemeza imyanzuro y'Umwiherero w'Inama Njyanama y'Akarere.

Ni Inama ikorwa hubahirizwa amahame yo Kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya Covid-19.