Hatashywe ibikorwa

Muri gahunda yo kugera ku kwibohora nyakuri, tariki ya 02 n’iya 03 Nyakanga 2020 n’iminsi yaranzwe n’imihango yo gutaha ibikorwa byagezweho muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari mu Karere ka Karongi.

Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Ubukungu, Niragire Theophile, n'abayobozi mu nzego zitangukanye bitabiriye ibi bikorwa

Ibirori byo gutaha ibikorwa byahagarariwe na Umuyobozi w'Akarere, Mukarutesi Vestine, Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Ubukungu, Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukase Valenyine.

Inzu zatashywe zubatswe ku buryo bugezweho

Ibikorwa byatashywe ni inzu zubakiwe abacitse ku icumu batishoboye, mu mirenge ya Mubuga, Murambi, Rwankuba, Rubengera, Gishyita na Gitesi. Inzu zubatswe zikaba ari inzu zubutswe mu buryo bwa ebyiri muri imwe (two in one) zikaba zarahise zituzwamo bamwe mu bacitse ku icumu batishoboye.

Mu Murenge wa Mubuga, Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine, yasabye abahawe izo nzu kuzifata neza ndetse agaragaza ko ikerekezo cya Leta y’u Rwanda ari ugukora ibishoboka byose Umunyarwanda akabaho neza.

Izi gahunda zabaye mu gihe ejo tariki 04/07/2020, hazizihizwa umunsi ngarukamwaka wo kwibohora, aho abanyarwanda bakomeje gutera intambwe bibohora ku bukene, n'ibindi bishobora kudindiza iterambere buri Munyarwanda yakwibonamo.