Anglican, Diocese Nshya ya Karongi yahawe Umushumba

Kuri Uyu wa 26/07/2020  mu Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo kwimika Musenyeri mushya ari nawe wa mbere wa Diyosezi  ya Karongi mu itorero Angrican mu Rwanda,iyo Diyosezi ikaba ifite ikicaro mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Bwishyura.

Himitswe Nyiri cyubahiro Musenyeri Rukundo Methode. akaba ariwe Musenyeri Mushya ugiye Kuyobora iyi Diocese Nshya yavutse muri Karongi mu idini rya Anglican

Iki gikorwa kitabiriwe n'Abayobozi mu nzego zitandukanye(inzego za Leta,Amadini,Inzego z'Umutekano ndetse n'abafatanyabikorwa batandukanye),hari na  CEO wa RGB Dr Kayitesi Uster,Nyakubahwa Governor w'intara y'iburengerazuba, Munyentwali Alphonse, n'Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, uhagarariye police mu Karere ka Karongi, hari ba musenyeri b'amatorero atandukanye mu Rwanda  kiriziya gatulika, Musenyeri wa Diocese ya Nyundo, Musenyeri wa EPR mu Rwanda,EMLR.