Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Murenge wa Rugabano yaganiriye n’abaturage.

Kuri uyu wa 17 Kanama, Akarereka Karongi kakiriye umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Alphonse Munyentwari, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage batujwe mu mudugudu w’icyitegerezo IDP model village ya Rugabano

Aba bashyitsi bakiriwe, n’Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukase Valentine n’inzego z’umutekano.

Mu biganiro bagiranye n’abaturage batujwe muri IDP Model Village mu murenge wa Rugabano, Akagari ka Gitega, harimo: kurwanya no kwirinda COVID19, kubaka ibyumba by’ amashuri, gushishikarizwa gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuzigama binyuze muri gahunda izwi nka “Ejo Heza” n’imihigo y’umuryango.

Abaturage nabo bahawe umwanya batanga ibitekerezo  banafatanya n’abayobozi gukemura bimwe mu byabajijwe.