Abafatanyabikorwa mu mikorere ivuguruye yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kuri uyu wa 25 kanama, inama y’ihuriro ry’ abafatanyabikorwa barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina  (Karongi anti- GBV Network)  yahuriye mu Cyumba cy’Inama cya Bethany Hotel  hagamijwe kurebera hamwe uko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihagaze mur iki gihe duhanganye n’icyorezo cya COVID 19.
Iyi nama yari iyobowe na Perezida wa anti-GBV Network, Bwana Ntayoberwa Gimu, ari kumwe n’ Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Madame Mukase Valentine, bamwe mu bakozi b’Akarere n’inzego z’umutekano.
Mu biganiro bagiranye n’abafatanyabikorwa basanze bitaranogejwe neza bitewe na COVID 19. Abari munama bemeje ko hagiye gushakwa ubushobozi hategurwa amahurwa yinzego zegereye abaturage, gutegura igikorwa gihuriweho n‘abafatanyabikorwa cyatanga ubufasha, gutegura ibikorwa  by‘umwihariko byagenerwa abaturage batujwe muri IDP Models no gutegura udutabo duto dukubiyemo amatageko y’ingenzi yatuma abaturage barushaho kugira ubumenyi mu mategeko.
Aba bafatanyabikorwa bashimiwe ibikorwa byiza bakomeje gukora, banasabwa ko habaho umwihariko wo kwihutisha ibikorwa bitagezweho bitewe na COVID 19.