Mutwarasibo ahamagariwe gutanga umusanzu kwirinda COVID-19.

Kuri uyu wa 07 Nzeri, inama y’abahagarariye abajyana b’ubuzima yabereye mu Cyumba cy’Inama cy’ Akarere,  yashyizeho amahugurwa agenewe  ba Mutwarasibo mu  gukaza ingamba zo kwirinda  COVID-19.

Inama yari yitabiriwe n'inzego zitandukanye

Iyi nama yari iyobowe n’ Umuyobozi wa RBC mu Ntara y’ Iburengerazuba, Bwana Rwagasore Edison Jean, Umukozi wa RBC, Dr.Eduard Ntagwabira bari kumwe n’ Umuyobozi w’Akarere  Madame Mukarutesi  Vestine, bamwe mu bakozi b’Akarere n’inzego z’umutekano.

Mu biganiro bagiranye n’ Abahagarariye abajyanama b’ubuzima bo mu bigo nderabuzima bikorera mu Karere ka Karongi, bibukiranyije icyo COVID-19 ari cyo, uko yandura, ibimenyetso byayo n’ uburyo bwo kuyirwanya kandi  uruhare rwa buri wese rukaba  ari ngombwa.  Abari mu nama bemeje ko hashyirwaho amahugurwa ya Mutwarasibo kugira ngo harusheho kumenyekana amakuru yose ajyanye na COVID-19 bizwi nka command post, bikabera ku rwegorw’isibo.

Mayor, Mukarutesi Vestine ayoboye inama

Umuyobozi yashimiye abahagarariye abajyanama b’ubuzima ku mahugurwa bagiye gutanga,banasabwa gusobanurira abo bazahugura ku buryo bwimbitse,igihe hari ibitumvikanye neza.