Inzu NAEB yubatse mu mudugudu wa Rugabano zashyikirijwe Akarere

Kuri uyu wa 17 Nzeri, Akarere ka Karongi kakiriye abashyitsi barimo Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Bwana Munyentwali Alphonse, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo  k’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi, NAEB, Bwana Bizimana Claude bari kumwe n’Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe ibikorwa Madame Sandrine Urujeni, mu muhango wo gushyikiriza Akarere inzu zubatswe muri IDP Model Village ya Rugabano.

Umuyobozi w'Akarere yakiriye impapuro nk'ikimenyetso cyo kwegurirwa inzu zubatswe mu mudugudu wa Rugabano

Aba bashyitsi bakiriwe, n’Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine ari kumwe Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu,Niragire Theophile ari kumwe Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukase Valentine, abakozi bafite aho bahuriye n’iyubakwa ry’uyu mudugudu w’icyitegererezo n’inzego z’umutekano.

Muri iyi nama, Akarere kashyikirijwe inzu mirongo itanu n’umunani (58) zubatswe ku buryo bwa enye muri imwe (four in one) n’umunani muri imwe (eight in one) ziteganyijwe kuzatuzwamo imiryango igera kuri magana ane (400) yimuwe mu manegeka.

Hagaragajwe ibigomba kwitabwaho  kugira ngo ubuzima bw’atujwe muri uyu mudugudu butezwe imbere kurutaho, nyuma basura uyu mudugudu wa Rugabano n’uruganda rw’icyayi (Rugabano Tea Factory) hagamijwe kureba uko inzu zubakiwe abimuwe ahatewe icyayi zimeze.