DASSO mu geteza imbere imibereho myiza y’umuturage

Kuri uyu wa 22 Nzeri, Urwego rufasha akarere mu mutekano DASSO rwitabiriye umuganda wabereye mu Kagari ka Gacaca, Umurenge wa Rubengera mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’ umuturage aho batangije ibikorwa byo kubakira abatishoboye.

Uyu muganda witabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera,Bwana ari kumwe n’umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’Akarere ,Bwana  n’abaturage.

Mu ijambo umuhuzabikorwa wa DASSO yagejeje ku bitabiriye umuganda, yavuze ko ubuzima bw’umuturage bugomba kwitabwaho kuko ari bwo bukungu igihugu gifite. Yakomeje asaba abafashwa ko bagomba kugaragaza uruhare n’ubushake mu bibakorerwa  kandi bakabyitaho mu buryo burambye kugira ngo bibateza imbere ,yijeje imikoranire myiza hagati ya DASSO n’inzego z’ibanze  kandi yemeza ko iyi gahunda yokuremera abatishoboye bazakomeza kuyagura ikazagera no mu yindi mirenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa yashimiye DASSO ibikorwa byiza bakomeje gukora no kugaragaza uruhare rwabo mu mibereho myiza y’abaturage.