Kongerera imbaraga urwego rw'ubuzima ni inzira y'itarambere rirambye

Kuri uyu wa 01/Ukwakira 2020, Ku Karere ka Karongi habereye ibikorwa cyo gushimira Utugari dutanu twahize n'utundi mu gutanga ububwisungane mu kwivuza buzwi nka Mituweli, aho utu tugari twageze ku kigero cya 100%.

Umuyobozi w'Akarere, Mukarutesi Vestine yashyikirije Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rwariro, umurenge wa Gitesi, ibihembo ko bitwaye neza mu gutanga Mituweli aho ari nabo bageze ku 100% bwa mbere

Utugari twageze kuri iki kigero ni dutanu ari two:

1. Rwariro yo muri Gitesi

2. Bigugu yo muri Rwankuba

3. Bisesero yo muri Rwankuba

4.Kinyonzwe yo muri Mutuntu na

5. Rubona ya Ruganda.

Utu tugari twashyikirijwe ibihembo birimo Certificate z'ishimwe na envelope irimo amafaranga 100000fr.

Hashimiwe Kandi imidugudu 19 yageze ku 100% muri Mituweli, aho abakuru n'imidugudu basabwe gukomeza iyi ntambwe.

 

Bimwe mu bihembo byatanzwe

Hatanzwe Telefone 537 mu midugudu yose igizwe Akarere zizafasha mu gutanga no kubona amakuru, megaphone 133 zizafasha mu bukangurambaga.

Muri iki gikorwa cyaranzwe no gushimira, hanatanzwe imodoka z'abarwayi enye zihabwa ibitaro bya Kibuye(2), Ibitaro bus Mugonero(1) n'ibitaro bus Kirinda(1).

Ibihembo byahawe imidugudu n'utugari byabonetse ku bufatanye bwa Rwamrec na RSSB, bikaba bigamije gitera imbaraga ndetse no kugaragaza ibyiza bya Mituweli.

Uyu munsi kandi wahuriranye no gutangira icyumweru cyahariwe ibikorwa by'Ubumwe n'Ubwihunge.

Imodoka z'abarwayi zatanzwe

Muri iki gikorwa, Akarere ka Karongi kashyikirije ibitaro amodoka zitwara abarwayi 4, aho Ibitaro bya Kibuye byashyikirijwe imodoka ebyiri, Ibitaro bya Kirinda bihabwa imwe naho ibitaro bya Mugonero nabyo bihabwa imodoka imwe.