Abanyamadini mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kumva ko umugabo n'umugore bari mu urugendo rumwe ni cyo kizatuma tugira Imiryango itarangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina" ibi byagarutsweho na Bwana, Nzabonimpa Venant, Umuyobozi muri Rwamrec, mu nama Rwamrec yagiranye n'abanyamadini hagamijwe guca ihohoterwa rikorerwa mu miryango. Inama yabereye mu Cyumba cy'inama y'Akarere ka Karongi.

Abanyamadini bitabiriye iyi gahunda ari benshi

Muri iyi nama abarimo babwiwe ko icyerekezo cy'umuryango kiri mu maboko y'umugabo n'umugore.

Abanyamadini nk'urwego rufite imbaraga mu guhindura imyumvire y'abaturage bitewe n'icyizere abayoboke b'amadini barugirira, rufite umusanzu ukomeye rwatanga mu kurwanya ihohoterwa.

Kuba Leta y'U Rwanda yarashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, GBV, ndetse no guteza imbere amahame y'uburinganire n'ubwuzuzanye hagati y'umugore n'umugabo, umuryango Rwamrec usanga ibi bizagerwaho ari uko abagabo/Abahinzi babigizemo uruhare.