Umushinga wa Ngira Nkugire wa Caritas Rwanda warasoje

Kuri Home St Jean, mu Murenge wa Bwishyura, habaye  inama ya Komite mpuzabikorwa y'Umushinga wa Ngira Nkugire, ku wa 16 Kwakira 2020.

Iyi nama yari igamije kwerekana ibyagezweho n'uyu mushinga ndetse n'ibyakorwa ngo hakomeze gusigasira ibyakozwe kuko wageze ku musozo.

Iyi nama yari iyobowe n’Umunyamabanga mukuru wa Caritas Rwanda, Padiri. JMV Twagirayezu wari kumwe na Diregiteri wa Caritas Nyundo / Zone ya Kibuye, Padiri Laurent Safari n'Umuyobozi wa Gahunda ya Caritas Rwanda, Bwana Prosper Sebagenzi, Bwana Nicolas Karasanyi, Umuyobozi mu biro by’Inama Njyanama y’Akarere akaba n'intumwa ya Meya w'Akarere ka Karongi.

 Iyi nama yitabiriwe n’ abapadiri bo muri Paruwasi za Birambo na Mukungu hamwe na Executif wa Gashali na Mutuntu n'abakozi b’Umushinga wa Ngira Nkugire.

 

Ibikorwa by’uyu mushinga byibanda ku iterambere ry’imibereho myiza yabaturage,

Hari byinshi byagezweho n’uyu mushingabimwe kandi ibikurikira ni bimwe muribi:

• Abantu 240 bahuguwe ku kuzigama no kuguriza mu mirenge ya Mutuntu na Gashari

• Abakobwa 120  bahawe amahugurwa yo gutunganya amashyiga no kuyubaka mu murenge wa Mutuntu na Gashari

 • Imiryango 480 rwabonye amatara  ryizuba (280 mumirenge ya Mutuntu na 200 mumirenge ya Gashari)

• Kuzigama no kugurizanya muri Mutuntu na Gashali 21,478.710 Frws

 • Mu rwego rwo gushyigikira amatsinda atandukanye y’umushinga wa Ngira Nkugire  amafaranga 9.500.000 yatanzwe na  Caritas Sloveniya kahabwa amatsinda.

 • Abagenerwabikorwa benshi  batangiye ibikorwa bibyara inyungu mu byiciro bitatu:

 - Ubuhinzi

 - Ubworozi bw'amatungo

 - Ubucuruzi

• Ubucuruzi buciriritse bwa Epiphanie Nyirabizimana mu kagari ka Kinyonzwe mu mu Murenge wa Mutuntu.

Epiphanie yahawe inguzanyo y’amafaranga 70.000  yongeraho 50.000frw na we. Yatangiye ubucuruzi bwe muri Nzeri 2018, buzwi nka butike. Ubu ubucuruzi bwe bugeze ku gaciro ka miliyoni ebyiri. Kandi ashobora kwihemba buri kwezi amafaranga 80.000 Frw

•Umushinga w’ubudozi bwa Leoncie  (Umurenge wa Gashali, akagari ka Mwendo) Leoncie yahawe inguzanyo ya 40.000frw mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya yongeraho 20.000frws agura imashini idoda kuri 60.000frws. Yatangiye adodera  mu Kagari ka Mwendo, Umurenge wa Gashali Ubu yinjiza 20.000frws buri kwezi

Esther Nishimwe yatangiye umushinga wo gucuruza amafaranga akoreshwa muri telephone azwi nk’ama inite(Umurenge wa Gashari, Akagari ka Musasa) Esther yemerewe inguzanyo ya 80 000 000 frw no kongeramo 120.000frw mubindi bikorwa maze atangira ubucuruzi bwo kugurisha  mituyu.

Uyu mushinga wateje abantu imbere mu buryo bugaragara, aho hari abahawe amatara akoresha imirasire y’izuba.

Ubu uyu mushinga wahaye abagenerwabikorwa bawo imashini bizibumba Amatafari meza abumbwa hifashishijwe itaka rivanze n’agasima, hakavano Amatafari agezweho. Aho aya matafari azajya akorerwa mu mirenge ya Gashali na Mutuntu.