Intumwa za Rubanda mu Karere ka Karongi

Umuyobozi w'Akarere, Mukarutesi Vestine yakiriye izi Ntumwa za Rubanda

Kuri uyu wa 02/11/2020, Akarere ka Karongi kakiriye Itsinda ry’abadepite. Izi Ntumwa za Rubanda zaje mu rugendo rwa’akazi ruzamara iminsi itanu bazaba bareba uko Akarere kakomeje gushyira mu bikorwa gahunda za Leta z’Iterambere muri iki gihe cy’Icyorezo cya Covid-19.

Aba badepite bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine mu nama yabanjirije ingendo aba badepite barazakomereza mu mirenge. Umuyobozi w’Akarere yagaragaje aho Akarere gahagaze mu gukora ibikorwa biri muri gahunda z’iterambere, n’ibyo Akarere gakomeje gukora mu kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Inama yitabiriwe n'abantu bo mu nzeo zitandukanye

Iri tsinda ry’Abadepite rigizwe na Hon. Angelique Nyirabazayire, ari nawe muyobozi w’Itsinda, Hon. Manirarora Annoncee, na  Hon. Imaniriho Clarisse, inama itangiza izi ngendo ikaba yitabiriwe na Abagize Inama y'Umutekano yaguye, Abayobozi b'Ibitaro, Umunyamabanga w’Inama Njyanama y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge,  bamwe mu bafatanyabikorwa, n’Abakozi b'Akarere  

Nyuma y'uko Umuyobozi w'Akarere, agaragaje ishusho y'ibirimo bikorwa mu Karere harimo no guhangana n'ingaruka zatewe na Covid-19, Aba banyacyubahiro babajije ibibazo mu rwego rwo kugira ngo bumve neza ibyagaragajwe, habaho kubiganiraho.

Hon. Nyirabazayire Angelique niwe muyobozi w'Itsinda

Mu mirenge ibikorwa abadepite bazibandaho ni

Inyubako z'ibyumba by'amashuri,

Ubuhinzi,

Irangamimerere rikorerwa mu bigo by'ubuvuzi,

Ejo Heza,

Uko abaturage baturiye umupaka bahabwa serivisi n'ibindi.

Bazakomereza mu mirenge aho bazagerabahari ibikorwa ari nako bazaganira n'abaturage.

Inteko Ishingamategeko Umutwe w’abadepite igira inshingazo zitandukanye harimo gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma no gukorera abaturage ubuvugizi.