Uruzinduko rwa Minisitiri wa Siporo

Kuri wa 12/11/2020 Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Madamu MUKARUTESI Vestine  yakiriye Minister wa Sports Hon. Munyangaju Aurore Mimosa n’itsinda barii kumwe rigizwe n’Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo, n’Umujyanama wa  Minister. Baganiriye kuri izi ngingo zikurikira.

Uyu muyobozi yari aje muri gahunda yo kureba uko ibikorwa bya Siporo bimeze mu Karere ka Karongi; ibikorwa bijyanye no guteza imbere siporo muri aka Karere ndetse n'ibikorwa remezo biteza imbere siporo mu Akarere ka Karongi bikeneye ubuvugizi.

Nyuma yo kuganira kuri izi ngingo zavuzwe hejuru,hakomerejeho igikorwa cyo gusura   umushinga wo kubaka ikibuga cya Golf giteganyijwe kubakwa mu Murenge wa Bwishyura.