GUSHIMIRA UMURINZI W'IGIHANGO BIKOZWE N'URUBYIRUKO

Mu buryo bwo guha agaciro ibikorwa byiza byakozwe n'abarinzi  b'igihango, kuri uyu wa 19/11/2020 mu murenge wa Murambi mu Kagari ka Nkoto, umudugudu Gakoma  habaye  ibikorerwa by'Urubyiruko rw'Indahangarwa  n'abakorerabushake  bigamije gushimira  umwe mu barinzi b'igihango wo ku rwego rw' umurenge  wakoze  Igikorwa cy'Indashyikirwa , ubunyarwanda  n'urukundo igihe yari urubyiruko.

Uwo yitwa  NYIRANDUNGUTSE Sifora ubu ufite imyaka 46 .Muri 1994 ubwo yari agiye gushaka inkwi  yabonye umwana w'uruhinja rw'amezi 8 rurira mu gihe se na nyina bari bamaze kwicwa. Yagize impuhwe afata uwo mwana aramuheka  atangira kujya amwonsa  kandi muri icyo gihe yari umukobwa ufite imyaka 20 y'amavuko.

Yaramwonkeje bigoranye kugeza amashereka aje. Yaramureze ndetse amujyana no mu ishuri ubu afite imyaka 26. Uyu mwana uwo mubyeyi yise NYINAWUMUNTU  Florence ari kwitegura gushinga urugo.

Urubyiruko rero rw'uwo murenge rwavanye amasomo muri icyo gikorwa  rufatanyije na ES w' umurenge bamuhaye inka y'ishimwe ifite agaciro ka Frw 250,000 kandi ihaka,  bamuhingiye  ahangana na metero kare  100, bamwubakiye ikiraro yashyizemo iyo nka, bamusigiye ishwagara mu nzu, bayikurungiye basiga n'amarangi ku nzugi no ku madirishya banamwubakira umurima w'igikoni.

Amagambo yahavugiwe yari ayo gushimira Umurenge n'urwo rubyiruko byihariye uwo mubyeyi ndetse n'umwana we wari witabiriye icyo gikorwa aturutse I Kigali.