Ubukangurambaga ku kurwanya ihohorerwa rishingiye ku gitsina

Kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2020, mu  Karere  hatangijwe ubukangurambaga bw'iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV) ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake Umuryango Uzira Ihohoterwa”.

Ubukangurambaga bwatangirijwe mu Murenge wa Murundi bwitabiriwe  n'Umuyobozi w'Akarere Wunguririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukase Valentine, bamwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere Ibyiciro bitandukanye birimo, Inama y’Igihugu y’abagore, Inama y’Igihugu y’Urubyiruko n’Urubyiruko rw’abakorerabushake.

Hakozwe urugengo batanga ubutumwa ku kurwanya ihohoterwa

Ibyakozwe muri ubu bukangurambaga ni  Umuganda wo kubakira abatishoboye hakaba habumbwe amatafari hanakurungirwa  inzu.

Nyuma hakozwe urugendo rwerekeza ku cyicaro cy’Akagari ka Nyamushishi rwitabiriwe n'ingeri zinyuranye mu rwego rwo gukangurira abaturage kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Hakozwe igikorwa cyo kwitura muri gahunda ya Girinka

Ku bufatanye na Action Aid, hatanzwe ubutumwa mu Murenge hose , hifashishijwe indangururamajwi bukangurira abatuye Umurenge wa Murundi  kugira uruhare rufatika mu gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina hagamijwe kubaka umuryango uzira ihohoterwa.

Abantu 100  bari mu miryango y’abahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahawe mituweli, naho imiryango  2 y’abana bagizweho ingaruka n’ihohoterwa bahawe ibiribwa n’ibiryamirwa bifite agaciro ka 296 000 frs. Hatanzwe amabati 640 yo kubakira imiryango 20 y’abatishoboye yatanzwe na Action Aid ikorera mu Murenge wa Murundi.

Mu rwego rwo kwitura muri gahunda ya Girinka , hatanzwe inka enye.

Mu bundi butumwa bwatanzwe harimo

-        Kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko abagore n'abakobwa no gutanga amakuru ku gihe,

-        Uruhare  rw’Abagize Umuryango mu mikoreshereze y’Umutungo hagamijwe kwirinda ihohoterwa.

Ibikorwa bijyanye n'ubu bukangurambaga bw'iminsi 16 bikazakomeza mu Mirenge yose

Abantu bose basabwe kugira uruhare mu kwirinda ihohoterwa iryo ariyo ryose no kurinda cyane cyane abana kuko aribo Rwanda rw’ejo, ababyeyi by'umwihariko bibukijwe kugaruka ku kwita ku burere n'uburezi bw'abana.