Amatsininda y'Urubyiruko ya Ecobrigade yarahembwe

Kuri uyu wa04/12/2020,  Murenge wa Murundi, Akagari ka Nyamushishi, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco ifatanyije n'abafatanyabikorwa (LODA ,KOICA,RDF/RF,UNDP,FONERWA),yakoze  igikorwa cyo gutera inkunga amasibo 4 afite imishinga yatoranyijwe aya masibo akaba yibumbiyemo urubyiruko rukora muri gahunda ya ECOBRIGADE ( umushinga wo kubungabunga icyogogo cya nyabarongo/Nyabarongo Catchment Rehabilitation Projects)

 

 

Bwana Mwesigwa Robert(Uwambaye ingofero), Akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko

Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa ni Bwana Mwesigwa Robert, Akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'urubyiruko

 

Uyu muhango wo guhemba ayo masibo watangijwe n'igikorwa cy'umuganda w'urubyiruko aho hatewe ibiti by'imbuto 450 (avocado,imyembe,ibinyomoro) Ku kigo cy'ishuri cya Sanza,Nyamushishi Cell,Gitwa Village.

 

Buri sibo ryahawe sheki y'amafaranga miliyoni eshanu (5000000)

Nyuma y'igikorwa cy'umuganda,hakurikiyeho gahunda yo gutera inkunga  amasibo 4 yavuzwe hejuru aho buri sibo ryahawe miliyoni 5 z'amanyarwanda zizabafasha gushyira mu ngiro imishinga bateguye.

Urubyiruko n'abayobozi bishimiye ibikorwa bya Ecobrigade

Umushyitsi mukuru yasabye urubyiruko rwibumbuye muri ayo masibo kudapfusha ubusa inkunga bahawe,ahubwo ko bagomba kuyikoresha neza bateza imbere cooperatives zabo bityo zikazagera ku rwego rushimishije kuburyo bazajya baha akazi n'abandi bagenzi babo.