Inteko rusange ya JADF Karongi

Kuri uyu wa 09/12/2020, mu cyumba cy'inama cya Centre Bethel hateraniye inama y'inteko rusange ya JADF KARONGI yayobowe n' Umuyobozi w' Akarere Madamu MUKARUTESI Vestine ari kumwe na Perezida wa JADF Madamu KAKIBIBI Annet. Iyi nama yitabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, Komite ya RIC ku Karere,Migration Officer, Umuyobozi wa NSS, Abayobozi b'Amashami n'Abafatanyabikorwa, haganiriwe kuri ibi bikurikira:

1.Raporo y'ibyakozwe na Komisiyo za JADF

2.Kugaragariza Abafatanyabikorwa imihigo y'Akarere ya 2020/2021

3.Kugaragaza aho Akarere kageze gakemura ibibazo bibangamiye abaturage

4.Kugaragaza aho inyubako z'amashuri zigeze

5.Gushimira Abafatanyabikorwa b'Akarere (JADF Jarongi) kubera uruhare bagize mu kurwanya no kwirinda Covid 19.

Abafatanyabikorwa biyemeje ko bitarenze 11/12/2020 buri wese azaba yagaragaje uruhare rwe mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, kugira uruhare mu gukora ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y'abaturage, kugira uruhare muri gahunda za Leta nka "EJO HEZA" ...

Perezida wa JADF KARONGI yashimiye Abafatanyabikorwa uruhare bakomeje mu guteza imbere abaturage.

Umuyobozi w'Akarere yasabye Abafatanyabikorwa gukomeza ubufatanye mu guhashya ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage ,kugira uruhare mu iyubakwa ry'ibyumba by'amashuri, gufasha abaturage kuzamura imyumvire no gufatanya kwesa imihigo bahuriyeho n'Akarere.

Kuri uyu  wa 09/12/2020, mu cyumba  cy'inama cya Centre Bethel hateraniye  inama y'inteko rusange ya JADF KARONGI yayobowe n' Umuyobozi w' Akarere Madamu MUKARUTESI Vestine ari kumwe na Perezida wa JADF Madamu KAKIBIBI Annet. Iyi nama yitabiriwe na Komite Nyobozi y'Akarere, Komite ya RIC ku Karere,Migration Officer, Umuyobozi wa NSS, Abayobozi b'Amashami n'Abafatanyabikorwa, haganiriwe kuri ibi bikurikira:

Umuyobozi w'Akarere, Mukarutesi Vestine(Uhagaze) ari kumwe na na ba Vice Mayor bombi ndetse na Perezidante wa JADF, Kakibibi Annet (Uwambaye ishati y'amabara)

1.Raporo y'ibyakozwe na Komisiyo za JADF

2.Kugaragariza Abafatanyabikorwa  imihigo y'Akarere ya 2020/2021

3.Kugaragaza aho Akarere kageze gakemura ibibazo bibangamiye abaturage

4.Kugaragaza aho inyubako z'amashuri zigeze

5.Gushimira Abafatanyabikorwa b'Akarere (JADF Jarongi) kubera uruhare bagize mu kurwanya no kwirinda Covid 19.

Umuyobozi w'Akarere wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukase Valentine ashimira abafatanyabikorwa kubera imikoranire

Abafatanyabikorwa bashimiwe

Abafatanyabikorwa biyemeje ko bitarenze 11/12/2020 buri wese azaba yagaragaje uruhare rwe mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage, kugira uruhare mu gukora ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire y'abaturage, kugira uruhare muri gahunda za Leta nka "EJO HEZA"

Perezida wa JADF KARONGI yashimiye Abafatanyabikorwa uruhare bakomeje mu guteza imbere abaturage.

Abafatanyabikorwa bari bitabiriye