Umuyobozi w'Intara yasuye Akarere

 
 

Kuri uyu wa 13/01/2021, Abayobozi b’Intara barangajwe imbere na Umuyobozi w’Intara, Munyentwali Alphonse, bakoreye urugendo mu Karere ka Karongi, bareba aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa Imihigo y'uyu mwaka 2020/2021.

 Aba bayobozi bakiriwe n@umuyobozi w’Akarere, Mayor, Mukarutesi Vestine ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Iterambere ry’ubukungu, Niragire Theophile n’umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza Mukase Valentine hamwe n’abandi mu nzego zitandukanye.

 

Nyuma yo kugaragaza uko Akarere gahagaze, mu mihigo na gahunda Akarere kafashe zo kuyesa,

Abayobozi bashimye urwego bigezeho banasaba gukomeza ibikorwa. Banijeje akarere ubufatanye.