Muri rusange, iyo bavuze Akarere ka Karongi, ababtu benshi bumva: ubukerarugendo ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ndetse n’ahantu ho kuruhukira. N’ubwo iyi myumvire ari ukuri ariko ntibumbatiye igitekerezo nyakuri cy’icyo Ubwiza bw’Akarere gasobanuye. Iyi ni yo mpamvu muri ino nyandiko tugaragaza icyo ubwiza bwa Karongi buteye.
Karongi ni Akarere gafite imiterere itangaje, aho ibirangamateka, ibidukikije bidakunze kuboneka ahandi, Ikiyaga, imisozi ndetse n’ibihingwa byuje ubwiza bwisangije icyicaro ku ruhando mpuzamahanga, amahoteli, umuco wa gitwari n’inzu ndangamurage y’ibidukikije ni bimwe mu rusobe mpuruzabagenzi.
Ni hake wasanga Akarere gakomatanyije imiterere ireshya amaso y’inkengero z’Ikiyaga cya Kivu kakaba n’irembo rya bugufi ryinjira muri Pariki y’Igihugu izwi nka Nyungwe aho inzira igana iyi parike nayo usanga ari urukererezabagenzi bitewe n’utundi duce nyaburanga turi muri iyo nzira.
Bimwe mu bikurura mukerarugendo ni
Rwabisuka
Rwabisuka ni urutare ruherereye mu Murenge wa Rugabano, rukaba ruherereye hari n'umuhanda uva mu Karere ka Muhanga ugana i Karongi. Uru rutare rukaba ari ibuye rimwe rishashe rikagera ahazwi noho ku Rutare rwa Ndaba. Uretse kuba ari rurerurere aho rugera ku bureburere buugera kuri 200m, runafite akandi karusho kuko uruhagazeho areba amataba meza ya Rubengera, Ubuhinzi bwuhirwa bwa Gitwa, imisozi y'Isunzu rya Kongo Nili, Umusozi wa Gisunzu, imisozi ya Sakinnyaga, Pariki ya Mukura ndetse n'Ikiyaga cya Kivu.
Urutare rwa Ndaba
Urutare rwa Ndaba ruhererye mu Murenge wa Rubengera, rukaba ruri ku muhanda Uva mu karere ka Muhanga. Uretse isumo irunyuraho, ni urutare rubumbatiye amateka ya kera rukaba n'irembo rya Karongi, Akarere k'ubukerarugendo butaboneka henshi.
Ibigabiro bya Rwabugiri
Ikiyaga cya Kivu ibirya n’Inkengero zacyo
Ikiyaga cya Kivu, uturwa, inkombe zacyo, ibimera bigikikije,urusobe rw'ibinyabuzima umwuka uhehereye ugiturukamo, kugitemberamo hifashishijwe ubwato,... ni bimwe mu bikurura ba mukerarugendo.
Icyayi cya Gisovu
Icyayi cya Gisovu gihinze mu nkengero z'Ishyamba rya Nyungwe. Kikaba kiri mu misozi ifite ubwiza butangaje. Iki cyayi kizwiho kwiharira uburyohe aho kiza kw'isonga mu ruhando mpuzamahanga. Kikaba nacyo gikurura ba mukerarugendo dore ko kiri ahatarenze 1km uvuye ku isoko ya Nile ya kure kurushaizindi, nayo isurwa nabenshi bazi Nili nk'Uruzi rukora urugendo rurerure kureza izindi, aho ruturuka mu misozi ya Karongi.
Isoko ya Nile
Uruzi rusumbya izindi uburebure bw'urugendo, rukaba rubumbatiye amateka mensi arimo n'aya Gikirisitu, ubuzima bw'ibihugu nka Misiri ubundi igizwe n'ubutayu bushingiye kuri uru ruzi, Nile ivuka mu Murenge wa Twumba, ahagaragaye isoko ya kure kuruta izindi.
Wisumo
Wisumo ni mu Ishyamba rya Nyungwe aho ugera ukakirwa n'ubwoko butandukanye bw'inguge.