Abayobozi b'Intara basuye Akarere

Abayobozi b'Intara y'Iburengerazuba, bakoreye urugendo mu Karere ka Karongi, bareba aho Akarere kageze gashyira mu bikorwa Imihigo y'uyu mwaka 2020/2021.

Umuyobozi w'Intara y'Iburengerazuba, Munyentwali Alphonse

Aba Bayobozi ni Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Munyentwali Alphonse ari kumwe na Div Commander, Maj general Alexis Kagame, Umuyobozi wa Police y’Igihugu mu Ntara, Umuyobozi w’Inkeragutabara, COl. H. Ruvusha n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Intara, Madam Uwambajemariya Florence.Bakaba bakiriwe na Mayor, Mukarutesi Vestine ari kumwe na Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Ubukungu, Niragire Theophile, Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukase Valentine hamwe n'Abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Akarere.

 

Muri iki gikorwa, Abayobozi bakurikiranye uko imihigo y’Akarere igenda ishyirwa mu bikorwa. Banatanga inama kubigomba kunozwa.

Abagize inama y'Intara y'Umutekano Itaguye bari baje

Umuyobozi w’Intara, Bwana Munyentwali Alphonse yashimiye Akarere, uburyo yasanze abakozi bumva imihigo kandi bashobora no gusobanura ibijyanye nayo agaragaza ko gukora neza ari ukuba uzi icyo ukora n’impamvu ugikora.