HATASHYWE IBIGO NDERABUZIMA

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2021, Akarere katashye Ibigo nderabuzima bibiri byasanwe ku ngengo y’imari y’Akarere.

Ibigo Nderabuzima byasanwe (rehabilitated) ni Mubuga kiri mu Murenge wa Mubuga na Munzanga kiri mu murenge wa Murundi.

Mu gutaha  ku mugaragaro Ikigo nderabuzima cya Mubuga, Umushumba wa Kiliziya Gaturika muri Diyoseze ya Nyundo, Nyiricyubahiro Mwiseneza Anaclet ari we mushyitsi mukuru wakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Mukarutesi Vestine, bashimishijwe n’uburyo iki kigo nderabuzima cyavuguruwe, kikaba gifite inyubako nziza kandi zifite isuku zikazaba impamvu ya serivisi nziza.

Ikigo nderabuzima cya Mubuga cyasanwe ku kayabo k’amafaranga 243, 733,269 Frw  y’u Rwanda. Mu gihe Ikigo nderabuzima cya Munzanga cyatashywe n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Ubukungu, Bwana Niragire Theophile yo yatwaye amafaranga 254, 489,871 Frw.