
Amakuru y'ibanze y' Akarere ka Karongi
13
Imirenge
88
Utugari
537
Imidugudu
993 km2
Ubuso
373,869
(Ibarura 2022)
Abaturage
377/km2
Ubucucike
Akarere ka Karongi kagizwe n’ibice by’imisozi izwi nk’Isunzu rya Kongo-Nil, muri iyo misozi hakaba harangwa n’ubukonje butuma igihingwa cy’icyayi kihaturuka kigira umwimerere mu buryohe, dore ko icyayi cya Gisovu kijya kiza ari icya mbere ku isi mu buryohe. Ibi bice byera kandi ibindi bihingwa birimo ibigori, amashaza, ibirayi, ingano n’ibindi. Hari kandi n’ibice byegereye ikiyaga cya Kivu, bizwiho kuba bitanga umusaruro mwinshi kandi mwiza wa kawa, ibigori, imyumbati, ibijumba, ibishyimbo, imboga, imbuto, n’ibindi.
Imiterere ya Gisovu, n'ubunyamwuga bukoreshwa mu gutunganya icyayi cyaho bituma kiba indashyikirwa mu buryohe
Muri rusange ibice byose by’Akarere ka Karongi biberanye n’ubukerarugendo bitewe n’imiterere kamere yabyo, amateka cyangwa n’akamaro hafite mu bukungu bw’igihugu. Aha twavuga: Isoko ya Nil, inkengero z’ikiyaga cya Kivu, Gaz Methan, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, Igiti cy’Imana y’Abagore, udusozi tuvugwaho amateka yahariye n’ibindi.
Ikiyaga cya Kivu usibye no kuba ari ucyiza nyaburanga ni n'amahirwe y'ishoramari i Karongi
Akarere ka Karongi gafite ubwiza bunashingiye ku bikorwa remezo aho usanga ari ihuriro ry’abagenzi bitewe n’umuhanda uzwi ku izina rya Kivu Belt uhahurira n’undi uva Kigali Muhanga, bituma Karongi igaragaza ubwiza ntagereranywa.
Ubukerarugendo i Karongi
Muri rusange, iyo bavuze Akarere ka Karongi, abantu benshi bumva: ubukerarugendo ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ndetse n’ahantu ho kuruhukira. N’ubwo iyi myumvire ari ukuri ariko ntibumbatiye igitekerezo nyakuri cy’icyo ubwiza bw’Akarere gasobanuye. Iyi ni yo mpamvu muri ino nyandiko tugaragaza icyo ubwiza bwa Karongi buteye.
Karongi ni Akarere gafite imiterere itangaje, aho ibisigaratongo ndangamateka, ibidukikije bi