ABAYOBOZI BARIMO MINISITIRI W’UBUZIMA BASABYE URUBYIRUKO KWITANDUKANYA N’IBIYOBYABWENGE
Tariki ya 19 Nzeri 2026 hakozwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Karongi Umuganda udasanzwe w'urubyiruko ahakozwe ibikorwa bitandukanye birimo gutunganya imihanda no kubakira abatishoboye.
Ku rwego rw'Akarere, Umuganda wakorewe mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca, Umudugudu wa Kamuvunyi ahatunganyijwe umuhanda w'umugenderano hasiburwa inzira z'amazi.
Muri uyu muganda urubyiruko rwifatanyije na Minisitiri w’Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana, Umuyobozi Mukuru wa Polisi, CG Felix Namuhoranye , Guverineri Ntibitura Jean Bosco , abayobozi b'Akarere bungirije bombi n’abandi bayobozi ku rwego rw'Igihugu ndetse n'Akarere.
Nyuma y'umuganda urubyiruko rwahawe ibiganiro bitandukanye n'abayobozi bakuru bari bahari byose byasabaga urubyiruko guharanira gukora nta kindi kintu kibakoresheje mu bwonko birinda ibinyobwa, ibitumurwa ndetse n'ibiterwa mu nshinge bitemewe. Mu guha ubutumwa urubyiruko hifashishijwe kandi abahanzi muri gahunda ya Sober Generation
Mu gutanga ikaze, Guverineri Ntibitura Jean Bosco yavuze ko igikorwa cyabaye ari ubukangurambaga bwo kuganira n’urubyiruko ngo twimakaze indangagaciro n’urugamba rwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuzirrangenge, igikorwa cyabanjirijwe no gukora ibikorwa byo kubaka u Rwanda.
Yagize ati “Rubyiruko tureke ibiyobyabwenge kuko ntabwo wakubaka u Rwanda rwejo warabaswe n’ibyuma, kuko icyuma kirakeba kirica, dufatanyije n’urubyiruko twahagurukiye kurwanya ibiyobyabwenge ngo twubake u Rwanda rwiza. Muri imbaraga z’igihugu zubaka kandi vuba, ntabwo muri imbaraga z’icyuma.”
Nzamurambaho Frederick ukomoka mu Karere ka Karongi yatanze ubuhamya bw’uburyo yijanditse mu kunywa ibiyobyabwenge, birimo ibyuma n’ibindi bikamukururira mu ngeso mbi z’ubujura, akajyanwa mu bigo ngororamuco birimo na Iwawa inshuro zirenze imwe, ubu akaba yarahindutse, ahamagarira bagenzi be kwirinda ibiyobyabwenge n’ingeso mbi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yavuze ko kuva hatangira urugamba rwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ibyaha byakorwaga n’ababinywaga byagabanutse cyane. Yungamo ko polisi yishimira abava mu bibi bajya mu byiza.
CG Felix Namuhoranye yabwiye urubyiruko yuko gufatanya ibikorwa n’inzego za Leta n’abandi bafatanyabikorwa byabageza mu kubaka u Rwanda rwiza, mu gihe gufatanya ibikorwa n’ibiyobyabwenge nta kindi byabagezaho uretse ubukene no kubura ubuzima.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasabye urubyiruko guharanira gukora nta kindi kintu kibakoresheje mu bwonko, ibyo yasobanuye nko kuba ‘sober’ ashima Leta nziza yafash icyemezo ko urubyiruko ruba sober.
Dr Nsanzimana yavuze ko Leta yarwanye urugamba rwo kumena litiro zisaga miliyoni 20 z’ibyuma n’izindi zipfundikiye byari bigamije kudunda ubwonko bw’abana b’Abanyarwanda, asaba abakizifite kuzigaragaza zikarandurwa burundu.