U Busuwisi bushima uburyo u Rwanda rukoresha mu gukemura ibibazo by’abaturage no kubagira abafatanyabikorwa mu miyoborere
Ku wa 8 Nzeri 2026, Akarere ka Karongi kakiriye intumwa nkuru ziyobowe na Nyakubahwa Gilles Cerutti, Ambasaderi w’Ubusuwisi mu Rwanda, ari kumwe na Bernhard Bieri, Umuyobozi wa Gahunda mu Biyaga Bigari mu Kigo cy’Ubutwererane mu Iterambere cy’Abasuwisi (SDC), mu ruzinduko rwari rugamije kureba no gusuzuma ibikorwa bitandukanye byatewe inkunga na Leta y’Ubusuwisi na SDC mu Karere ka Karongi.
Izi ntumwa zari ziherekejwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), ndetse n’Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Ubutegetsi bw’Inzego z’Ibanze n’Imiyoborere Myiza. Bakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, n’abandi bayobozi b’Akarere.
Muri uru ruzinduko, intumwa zasobanuriwe uburyo Akarere ka Karongi gakoresha mu gukemura amakimbirane no kunga abaturage hatisunzwe inkiko igihe bishoboka. Izi gahunda zishyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Tubibe Amahoro ndetse na Komisiyo ya Diyoseze ya Nyundo y’Ubutabera n’Amahoro, ku nkunga ya SDC.
Ubu buryo bufasha abaturage gukemura amakimbirane mu bwumvikane, guteza imbere umuco w’ubwiyunge no kubaka amahoro arambye mu miryango no mu baturage. Ni kimwe mu bikorwa bigamije guteza imbere imiyoborere ishingiye ku gukemura ibibazo by’abaturage no kubegereza ubutabera.
Izi ntumwa kandi zasuriye ibikorwa biri muri Akagari ka Kiniha, Umurenge wa Bwishyura, aho zarebye uburyo gahunda zishyigikira uruhare rw’abaturage mu miyoborere, kubazwa inshingano kw’inzego z’ibanze no kunoza serivisi zihabwa abaturage zishyirwa mu bikorwa. Basuye kandi inyubako y’Akagari ka Kiniha yubatswe ku nkunga ya SDC.
Uruzinduko rwasorejwe ku Nteko y’Abaturage yabereye ku Kibuga cya Nyamuhebe, mu Mudugudu wa Nyabikenke, Akagari ka Burunga, Umurenge wa Bwishyura. Ni urubuga ruhuza abaturage n’abayobozi, rukabafasha gutanga ibitekerezo, kugaragaza ibibazo bibangamiye imibereho yabo no kugira uruhare mu gushakira hamwe ibisubizo.
Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye iyi Nteko, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yasobanuye imikorere n’akamaro k’Inteko z’Abaturage mu miyoborere y’Akarere. Yagaragaje ko ari uburyo bw’ingenzi bwo kwegera abaturage, kubatega amatwi, kubasobanurira gahunda za Leta no kubaha umwanya wo kugira uruhare mu bibakorerwa no mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ryabo.
Nyakubahwa Gilles Cerutti, Ambasaderi w’Ubusuwisi mu Rwanda, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda kuba yarashyizeho kandi igateza imbere uburyo bufasha abaturage kugira uruhare mu gukemura ibibazo byabo no mu bikorwa bigamije iterambere ry’imiryango n’aho batuye.
Ambasaderi Cerutti yashimye kandi ubufatanye bukomeje hagati y’u Rwanda n’Ubusuwisi, cyane cyane binyuze muri SDC, mu gushyigikira imiyoborere ishingiye ku muturage, uruhare rw’abaturage, ubutabera n’iterambere ry’inzego z’ibanze.
Mu gusoza uru ruzinduko, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence yashimiye Guverinoma y’Ubusuwisi na SDC ku nkunga ikomeje gutangwa mu bikorwa bigamije guteza imbere imiyoborere myiza, uruhare rw’abaturage no kubona ubutabera.
Yashimangiye ko inzego z’ibanze zizakomeza gukorana bya hafi n’abafatanyabikorwa, gusigasira ibikorwa byagezweho no kubyubakiraho kugira ngo gahunda zishyigikiwe zikomeze gutanga umusaruro ufatika kandi urambye ku baturage.
Uru ruzinduko rwongeye kugaragaza akamaro k’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Ubusuwisi mu guteza imbere imiyoborere ishingiye ku muturage, aho abaturage badahabwa gusa serivisi, ahubwo bagira n’uruhare rugaragara mu kugaragaza ibibazo, gufata ibyemezo no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo bibareba.