GUVERINERI NTIBITURA JEAN BOSCO, MEYA MUZUNGU GERALD BAHAYE UBUTUMWA ABIBUMBIYE MURI ZA KOPERATIVE

Guhangana n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ubutumwa Guverineri Ntibitura Jean Bosco, Meya Muzungu Gerald na Ngarambe Vedaste uyobora Ibuka mu Karere ka Karongi bahaye abagize Urugaga Nyarwanda rw’Amakoperative, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Bisesero.

Aba bayobozi bibukije ko ingengabitekerezo ya jenoside ndetse n’amacakubiri ari ibintu byigishijwe kuva kera abakoloni bagera mu Rwanda, bigenda bihemberwa kugeza jenoside ishyizwe mu bikorwa guhera muri Mata 1994, bityo ko kuyirandura atari ikintu cyakorwa mu myaka 32 gusa ishize jenoside ihagaritswe bityo ko ari urugamba rureba buri wese, cyane abayobozi nk’aba bahagarariye abandi, ijwi ryabo rigera kuri benshi.

Babubahaye ku wa Gatanu tariki 19 Kamena 2026, ubwo abasaga 1020 bibumbiye mu Rugaga Nyarwanda rw’amakoperative (National Cooperatives Confederation of Rwanda-NCCR), basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 60 yiciwe muri ako gace.

Mu 1994, mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe abatutsi, yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100. Abasesero bari batuye mu yari Komini Rwamatamu muri Perefegitura ya Kibuye ni bamwe mu bibasiwe cyane, bahuriweho n’ingabo zari ho, abajandarume, abapolisi ndetse n’interahamwe ziturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda, bagamije kubarimbura, ariko birwanaho, bituma hari bake barokoka muri bo, ku gitekerezo cya Birara Aminadab wabakoranyirije hamwe mu byo bitaga kwivanga no kwiroha ku babicaga mu rwego rwo kwitabara.

Umuyobozi w’uru rugaga, Madamu Nyirabahinyuza Mediatrice avuga impamvu y’urwo ruzinduko n’ibigiye gukurikiraho.

Ati “Twaje hano kugirango dufatanye n’abandi banyarwanda bose  kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo twazanye, twabazanye ngo bongere bige amateka y’Abasesero, amateka yo kuba intwari, kwirwanaho, kuba umwe, kandi aba twazanywe ni intumwa z’abasigaye.

Madamu Nyirabahinyuza avuga ko basobanukiwe n’uruhare rw’abategetsi bariho mbere no muri jenoside, bityo bibaha isomo nk’abayobozi bahagarariye abandi.

Ati “Ingaruka z’ubuyobozi bubi, ziganisha ku mibereho mibi y’abo uyoboye, ku gutatana, ku rupfu nkuko mu Rwanda zagejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi. Abaje hano rero tugiye gufasha abo twaje duhagarariye muri byinshi.”

Yungamo ko ubutumwa bwabo buzagera kuri benshi. Ati “Mu Rwanda hari abaturage bagera kuri miliyoni 14, ariko abasaga miliyoni 6 babarizwa muri koperative zitandukanye, twafashemo abahagarariye abandi bagera ku 1020, ni ukuvuga ko buri karere kose k’u Rwanda gahagarariwe, buri koperative irahagarariwe ngo baze bige, uko jenoside yateguwe, yakozwe. Abaje barajyana butumwa ku bijyanye no kuba umwe, kwikemurira ibibazo.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Bwana Ngarambe Vedaste yashimiye abagize iri huriro ko ari bwo bwa mbere kuri uru rwibutso haje abantu benshi bangana gutyo baturutse ahantu hamwe, bigaragaza agaciro bahaye iki gikorwa kandi ko uru rugendo arwitezeho umusaruro mwiza ku bijyanye n’ubutumwa bahawe bwo kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa no kudashyigikira ushaka kubiba amacakubiri mu banyarwanda, upfobya n’uhakana jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ukirangwa n’ingengabitekerezo yayo.

Back