MINISITERI Y'UBUTEGETSI BW'IGIHUGU YASHIMIYE AKARERE KA KARONGI KACUNZE NEZA UMUTUNGO W’IGIHUGU

Ku wa 16 Kamena 2026, Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu yashimiye (MINALOC) yashimiye uturere twahize utundi mu kunoza imicungire y'umutungo wa Leta harimo n'aka Karongi.

Utwo turere twitwaye neza mu mikoreshereze y’umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’Umwaka wa 2024/2025 ni Karongi, Nyaruguru na Ngororero, biciye mu kubona nta makemwa.

Twashimiwe mu nama yateraniye Kigali ihuje Inteko Rusange y’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (RALGA), yahujwe n’inama ku “Guhuza imibare n’imibereho y’abaturage n’ifatwa ry’ibyemezo hagamijwe gutanga serivisi nziza”. Minisitiri 

ubwo yafunguraga iyi nteko rusange, yagaragaje ko nk’Igihugu gikeneye igenamigambi rinoze rishingiye ku mibare n’amakuru yizewe, bityo ko ari ingenzi ko inzego z’ibanze zibigiramo uruhare haba mu ikusanywa ry’amakuru y’ukuri ndetse no mu ikoreshwa ryayo. Ati “Ni ngombwa  ko amakuru n’imibare ikusanywa biba ari iby’ukuri, byizewe kugira ngo bifashe igihugu gukomeza gutera imbere.” Minisitiri Habimana kandi yibukije abitabiriye ko iyi nama ibaye hasigaye igihe gito ngo abajyanama b’inzego z’ibanze basoze manda y’imyaka itanu, akaba ari umwanya mwiza wo kurebera hamwe ibyagezweho,imbogamizi ndetse n’amasomo yigiwemo. Yabibukije ko umuyobozi mwiza arangwa: Gukunda abo ayobora, Kwegera abaturage, Kuba azi icyerekezo cy’igihugu, Gukorana n’abandi neza  no Kuba inyangamugayo.

Ku ruhande rw’Akarere ka Karongi, Meya Muzungu Gerald n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Madamu Narangwe Celestine Liliane bashimiye ubufatanye bwaranze abayobozi n’abakozi mu kugera kuri uri rwego, babasaba kudatezuka.

Back